Ishyaka PS Imberakuri ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abazabagararira mu matora yaba Depite.
President w’ishyaka PS Imberakuri Depite Mukabunani Christine aherekejwe n’abayoboke ba PS Imberakuri bashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) urutonde rw’abakandida depite 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024. Bakiriwe na Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzingwa.