Abakandida bigenga bashaka kwiyamamaza mu matora ya Perezida bagiye guhura n’igerageza rya mbere

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abakandida bigenga bashaka kuziyamamaza mu itora rya Perezida wa Repubulika, bagiye gutangira gushakisha urutonde rw’abantu 600 bashyigikira kandidatire zabo mbere y’uko zakirwa nk’uko biteganywa n’itegeko.

Itora rya Perezida wa Repubulika riteganyijwe ku wa Gatanu tariki 04 Kanama 2017 ku banyarwanda bemerewe gutora bari imbere mu gihugu no ku wa Kane tariki ya 3 Kanama 2017 ku bazatorera mu mahanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye IGIHE ko kubera ko gukusanya amazina y’abashyigikira umukandida wigenga bikorwa mbere y’ukwezi kumwe ngo atange kandidatire, igihe cyo gushaka ayo mazina cyegereje.

Yagize ati “Abakandida bigenga bashaka kwiyamamaza, guhera ku itariki 12 tuzabaha amalisiti bashobora kugenda bandikishaho ababashyigikira, kuko amabwiriza agena ukwezi kumwe cyangwa iminsi 30 mbere yo gutanga kandidatire.”

“Kuwa 12 Kamena nibwo bazatanga kandidatire, ubwo ni ukuvuga ko ku itariki 12 z’ukwezi kwa gatanu bemerewe gusinyisha abaturage babashyigikiye.”

Akazi gategereje abakandida bigenga

Nk’uko itegeko rigenga amatora ribigena, “umukandida wigenga atanga ilisiti y’abemerewe gutora ishyigikira kandidatire ye kandi iriho abemerewe gutora nibura 600 biyandikishije ku ilisiti y’itora, igaragaza nibura abantu 12 babarurirwa muri buri Karere.”

Urutonde rw’abantu 600 bashyize umukono cyangwa igikumwe ku ilisiti y’abashyigikiye umukandida wigenga rugomba kugaragaza amazina yose ya buri muntu; nomero y’ikarita ndangamuntu ye n’aho yayifatiye; nomero y’ikarita y’itora ye n’aho yayifatiye; aho atuye n’umukono cyangwa igikumwe bye.

Abantu batemerewe kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ntibemerewe gushyira umukono cyangwa igikumwe ku ilisiti ishyigikira umukandida ndetse umukandida wigenga nawe agomba kuba yemerewe gutora kandi yariyandikishije ku ilisiti y’itora afite n’ikarita y’itora.

Itegeko rikomeza rigira riti “Gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bikorwa n’umuntu ku giti cye mu nyandiko, nyuma y’itangazwa ry’Iteka rya Perezida riteganyijwe mu ngingo ya 84 y’iri tegeko, kandi bigashyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikabitangira icyemezo cy’iyakira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza

Uko gutanga kandidatire bizakorwa

Ingingo ya 83 y’Itegeko no 27/2010 ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko yahinduwe kandi yujujwe kugeza ubu, iteganya ko gutanga kandidatire biherekezwa n’icyemezo cy’ubwenegihugu kitarengeje amezi atatu; inyandiko igaragaza ko nta bundi bwenegihugu umukandida afite; icyemezo cy’amavuko n’icy’ubutabera kitarengeje amezi atatu, kigaragaza ko atigeze akatirwa cyangwa yakatiwe igifungo.

Ku bakandida bahagarariye imitwe ya politiki, umukandida asabwa icyemezo gitanzwe n’uwo mutwe cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki kigaragaza ko ryamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika.

Asabwa icyemezo cy’uko afite nibura umubyeyi umwe ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Mu bindi harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we igihe umukandida ari mu bagomba kuwutangaza kandi inyandiko umukandida asabwa azitanga muri kopi ebyiri. Imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikayiteramo kashe kuri buri rupapuro ikabona kuyimusubiza.

Itegeko rikomeza rigira riti “Gutanga kandidatire bikorwa mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe by’umukandida n’inyandiko ye yemeza ko ibyo atanze ari ukuri.”

Kugeza ubu umukandida wigenga wamaze kugaragaza ko akeneye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Philippe Mpayimana wakoraga mu ruganda mu Bufaransa, wageze mu Rwanda kuwa 1 Gashyantare 2017.

Abandi bavugwaga ni Jean Mbanda wigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu 1999 nyuma akaza kujya kuba muri Canada nubwo ataraza mu Rwanda, kimwe na Padiri Nahimana wagaragazaga inyota yo kuziyamamaza nk’umukandida wigenga.

Mu bahagarariye imitwe ya politiki, Dr Frank Habineza yamaze kwemezwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), mu gihe hategerejwe ijambo ryeruye ry’Umuryango FPR Inkotanyi, nyuma y’uko Abanyarwanda barenga miliyoni 3.7 basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa ngo Perezida Kagame yiyamamarize manda ya gatatu ndetse ivugururwa rigatorwa ku kigero cya 98.3%.

Biteganyijwe ko gutangaza kandidatire zemewe by’agateganyo bizaba kuwa 22 Kamena, kuwa 27 Kamena hakazatangazwa lisiti ntakuka y’abakandida. Kwiyamamaza bizatangira kuwa 14 Nyakanga birangire ku itariki ya 3 Kanama imbere mu gihugu no ku itariki ya 2 Kanama mu mahanga.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 9 Kanama hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu itora, bitarenze ku wa 16 Kanama hatangazwe burundu Perezida wa Repubulika uzayobora u Rwanda imyaka irindwi iri imbere.

Biteganyijwe ko itora ry’uyu mwaka rizakoreshwamo ingengo y’imari ya miliyari 5.4 Frw kandi yose yarabonetse, akaba ari make ugereranyije na miliyari 7.3 Frw zakoreshejwe mu 2010.

Philippe Mpayimana wakoraga mu ruganda mu Bufaransa arashaka kwiyamamaza nk’umukandida wigenga