INAMA NKURU Y’IGIHUGU 2014

AMAHUGURWA Y’ABAGIZE INAMA NKURU Y’IGIHUGU Y’ISHYAKA PS IMBERAKURI YO KUWA 13 NA 14/09/2014.
Amahugurwa yatangiye kuwa gatandatu saa sita zuzuye, abera muri Centre d’Accueil St Francois d’Assise Kicukiro. Yatangijwe n’Umuyobozi Mukuru wa PS Imberakuri Madamu Christine MUKABUNANI. Yatangiye ashimira kandi aha ikaze abaje mu mahugurwa.
Abitabiriye ni abantu mirongo itanu na batandatu bahagarariye Ishyaka mu turere no mu ntara, abagize Akanama Nkemurampaka ku rwego rw’Igihugu, hamwe n’abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PS Imberakuri.
Ingingo z’ingenzi zahuguweho ni :
1.POLITIKI N’ITERAMBERE
Ikiganiro cyatanzwe na Madamu MUKABUNANI Christine uhararariye Ishyaka PS Imberakuri ku rwego rw’igihugu; yatangiye asaba abari aho gusobanura ijambo “politiki”. Hatanzwe ibisobanuro bitandukanye bagaragaza ko politiki ziri ukwinshi. Naho ijambo “umunyapolitiki “ abari mu mahugurwa bavuze ko umunyapolitiki ari umuntu ukora politiki nk’umwuga, ko atari ngombwa kandi ko aba yarayize mu ishuri.
Bakomeje bavuga ko politiki ifite aho ihurira n’iterambere kuko iyo politiki ari nziza igihugu gitera imbere, ariko yaba ari mbi igihugu ntigitere imbere. Batanze ingero kuri Leta zategetse u Rwanda mbere ya 1994 aho wasangaga igihugu kidatera imbere kubera ko bari bafite politiki mbi z’amacakubiri no kubiba inzangano mu banyarwanda. Politiki mbi zirasenya, naho inziza zigateza igihugu imbere.
2. IHAME RY’UBURINGANIRE
Iki kiganiro cyatanzwe na Bwana NZIRUMBANJE Alphonse, akaba ari umurwanashyaka. Abari mu mahugurwa baganiriye ukuntu mu Rwanda rwa kera umugore yari yarakandamijwe cyane ku buryo hari n’imvugo abanyarwanda bakoreshaga zabigaragazaga. Urugero : “uruvuze umugore ruvuga umuhoro”, “ingabo y’umugore iragushora ntigukura “, n’izindi nyinshi. Muri iki gihe, ibyo byarahindutse, umugore yahawe ijambo, agaragaza ko nawe ashoboye kwiga agahabwa ubumenyi nk’umuhungu, kandi n’akazi akagakora neza . Abagore bahawe inshingano bazikora neza kuburyo nta wavuga ngo nta jambo ry’umugore nk’uko kera bavugaga.
N’ubwo Leta igeragewa guha umugore agaciro ariko, imyumvire y’abantu bamwe na bamwe iracyari hasi. Hari abagabo bagihohotera abagore, hari n’abagore bata inshingano zabo zo kuba ba mutima w’urugo bitwaje ko Leta yabahaye ijambo.
Ibyo rero birasaba ko abanyarwanda twese, baba abanyapolitiki n’abandi duharukira guharanira ko iyo myumvire yazamuka igahinduka ihohotera rigacika.
3.GUKUMIRA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE
Madamu UWINEZA Grace Mary , Umubitsi w’Ishyaka PS Imberakuri niwe watanze iki kiganiro. Impaka nyinshi zaragiwe kuri iyi ngingo bamwe bavuga ko habaho amakimbirane meza n’amabi, abandi bakavuga ko amakimbirane yose aba ari mabi. Harebwe ubwoko bw’amakimbirane, bagenda basobanura buri bwoko.
Umwanzuro wafashwe ni uko abarwanashyaka ba PS Imberakuri bagomba kwirinda kandi bagakumira amacakubiri aho ava akagera.
4. INDWARA YA DIABETE
Ikiganiro ku ndwara ya diabete cyatanzwe na Madamu MUKAKARINDA Marie Chantal Alice, akaba ari ari umurwanashyaka, akaba n’umuganga ku bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK. Yasobanuye ibimenyetso by’indwara ya diabete , ikiyitera , n’ubwoko bwayo. Yavuze ko habaho diabete ku bantu bakuru guhera ku myaka mirongo ine ikavurwa n’imiti itandukanye n’ishobora gufata abari hasi y’imyaka mirongo ine kuko bo bavurwa na insuline.
Yatanze inama z’uko umuntu yakwirinda diabete, akora sport kandi akanafata indyo nziza itarimo amavuta n’isukari nyinshi. Yavuze kandi ko mu gihe umuntu abonye ibimenyetso byayo harimo gucika intege, kugira icyaka cyane no kubira icyuya gikonje akwiye guhita ajya kwa muganga.
Mu tuntu n’utundi, abari mu mahugurwa baganiriye aho ishyaka rigeze, bungurana ibitekerezo by’ukuntu barushaho kuriteza imbere batanga imisanzu ku buryo bukwiye.
Biyemeje kandi ko bagiye kujya bakora ibikorwa bigaragaza Ishyaka harimo ko kucyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa cumi uyu mwaka bazakora umuganda ku rwibutso rw’abanyapolitiki ruri ku I Rebero, hanyuma bakazakurikizaho n’ibindi birimo guha umuganda impunzi zavuye Tanzania no koroza abatishoboye amatungo magufi ndetse no kubatangira mutuelle de santé.
Amahugurwa yarangiye ku cyumweru saa saba z’amanywa, asozwa na Presidente MUKABUNANI Christine, ashimira cyane ibitekerezo byatanzwe kandi anasaba ko ibyo biyemeje bazabifatanya kugira ngo bateze imbere ishyaka n’igihugu muri rusange.

Bikorewe I Kigali, kuwa 14/09/2014,
UWITONZE Claiire,
Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyaka PS Imberakuri