Perezida Kagame yageze muri Victoria Falls muri Zimbabwe aho yifatanyije n’abandi bayobozi mu nama ya gatandatu ya Transform Africa, (TAS2023)

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame ari bugeze ijambo ku bitabiriye iyi nama ari kumwe na Perezida, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi n’Umwami Mswati III wa Eswatini.

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Transform Africa muri Zimbabwe

Perezida Kagame kandi arayobora inama y’abagize inama y’ubutegetsi ya Smart Africa.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso, yiyongereyeho n’imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Kuri ubu igaragaza ko yagukiye mu bihugu 36 bya Afurika bihagarariye abaturage bagera kuri miliyari, igakorana n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bisaga 30 birimo Facebook, Microsoft, Huawei n’ibindi.

U Rwanda, Angola, Djibouti, Guinea na Tunisie byemeje amasezerano ashyiraho ihuriro rya Smart Africa, rigamije guhindura umugabane wa Afurika isoko rimwe mu by’ikoranabuhanga no guteza imbere ikoreshwa ryaryo no guhanga udushya kuri uyu mugabane mu 2030.

Inama ya Transform Africa ihuriza hamwe nibura abagera ku 2000, ikaba kimwe mu bikorwa bikomeye ku mugabane wa Afurika gihuza abayobozi mu rwego rw’Isi n’akarere, baba abaturutse muri za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abakora ubucuruzi bigira hamwe uko abaturage bagendana n’impinduka zizanwa n’ikoranabuhanga no kuriteza imbere.

Kugeza ubu abarenga 15000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, baraturutse mu bihugu birenga 112, bose barajwe ishinga no kugira Afurika igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, aherutse kuvuga ko iyi nama bwa mbere igiye kubera mu gihugu kitari u Rwanda izibanda ku ngingo nyamukuru zijyanye no kureba umuhate w’ibihugu bya Afurika mu kwihutisha gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga.

Ati "Dutegereje abantu batandukanye baba abo mu bigo bya leta n’iby’igenga bo ku Mugabane wa Afurika, bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga. 2023 ni umwaka Afurika igomba kugaragazamo impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga."

Inama ya Transform Africa yitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga, hagamijwe kwigira hamwe uko Afurika by’umwihariko yarushaho gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa bigamije kwimakaza ikoranabuhanga.

Izasuzumirwamo politiki n’ingamba z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT), guteza imbere ubwenge bw’ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n’izindi robots mu mirimo itandukanye.

Izigirwamo kandi uburyo ibihugu bya Afurika byateza imbere gahunda zo gutanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n’izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

Transform Africa ya 2019 yabereye mu Rwanda yagaragayemo udushya twinshi ari nabwo ku nshuro ya mbere robot ya ’Sophia’ yagejejwe mu Rwanda, aho yerekanye ubushobozi bwo kwitegereza ikamenya abantu, kuvuga no kugaragaza ibimenyetso by’umubiri nko kumwenyura.

inkuru dukesha igihe.com