ISHYAKA PS Imberakuri nta mukandida Rizashyigikira ku mwanya wa Perezida WA REPUBULIKA MU MATORA MURI NYAKANGA 2024

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka PS Imberakuri, Depite Mukabunani Christine, yatangaje ko nta mukandida rizatanga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kandi ngo nta n’uwo rizashyigikira.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama nkuru y’iri shyaka yigaga ku myitwarire y’abanyamuryango baryo mu bihe byo kwiyamamaza n’iby’amatora, yateranye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024.
Mu kiganiro na presidente Depite Mukabunani Christine yagize ati “Ni ukugira ngo dushyire imbaraga mu kwiyamamaza ku mwanya w’ubudepite, aho kugira ngo dutatanye imbaraga; hamwe dushyire kuri Perezida, ubundi ku badepite. Twavuze ngo reka dushyire imbaraga ku kwiyamamariza ubudepite.”
Hon. Mukabunani yasobanuye ko mu gihe kiri imbere, uko imbaraga z’iri shyaka zizaba ziyongera, ari bwo rizafata umwanzuro wo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ati “Twebwe ntabwo dufite umukandida tuzashyigikira. N’abakandida bose ntituranabamenya. Reka abantu bazabanze biyamamaze, hanyuma umuntu wese mu Imberakuri azajya areba uko abantu biyamamaje, uwo bazashyigikira ari we bazatora.”
PS Imberakuri isanzwe ifite abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda; Hon. Mukabunani Christine na Hon. Niyorurema Jean-Rène. Mukabunani yatangaje ko kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 bageza urutonde rw’abantu 80 rw’abakandida depite kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).