Ijambo ry’ umuvugizi w’ihuriro atangiza amahugurwa y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku mitwe wa politike

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, rirabashimira kuba mwitaribiriye amahugurwa ryabatumiyemo.
Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki igize Ihuriro, by’umwihariko abagize Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe ya Politiki.
Mu mahugurwa yabanje, mwagiye muganira ku guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’u Rwanda. Ihuriro ryasanze bikwiye ko mwaganira no kuri demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rugenderaho n’akamaro kayo mu miyoborere y’u Rwanda.
Aya mahugurwa agamije ibi bikurikira:
- Kuganira ku mahame y’imiyoborere u Rwanda rugenderaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
- Kuganira kuri demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rugenderaho n’impamvu ariyo rwahisemo;
- Kungurana ibitekerezo ku ngamba z’uburyo bwo gukomeza gusobanurira ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda, cyane cyane abayoboke b’Imitwe ya Politiki, ibirebana na demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rugenderaho.

Nyuma y’ibihe bikomeye byaranzwe n’imiyoborere mibi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kugendera kuri demokarasi y’ubwumvikane. Aya mahitamo ya politiki y’u Rwanda, yari ngombwa kugira ngo Abanyarwanda bagire uburyo bw’imiyoborere bubabereye, bubafasha gukemura ibibazo byari bibagoye, ari na ko hatekerezwa ku Cyerekezo cy’u Rwanda Twifuza.
Demokarasi y’ubwumvikane yatumye Abanyarwanda barushaho kugarura ubumwe mu rwego rwa politiki, bituma abanyapolitiki bumva ko n’ubwo baba bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye, kujya inama, kuganira, koroherana, no gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’ibiganiro ari bwo buryo bwo gukora politiki mu buryo bwubaka.
Mu rwego rwo gukomeza kurushaho gusobanukirwa demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rwahisemo kugenderaho, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo n’Imitwe ya Politiki irigize, turashaka kurushaho kuganira kuri aya mahitamo yacu kugira ngo abayobozi mu byiciro byinyuranye, abagore n’urubyiruko mu Mitwe ya Politiki, twese tumenye ibi bikurikira:
- Amahame y’imiyoborere u Rwanda rugenderaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
- Imiyobore y’u Rwanda Twifuza mu Cyerekezo 2050. Murabizi ko twasoje Icyerekezo 2020 (Vision 2020), ibyagezweho muri icyo Cyerekezo, byarashimwe, ariko ntibyari bihagije ku Gihugu nk’u Rwanda cyifuza gutera imbere kurushaho. Niyo mpamvu hagiyeho Icyerekezo 2050. Dukwiye kumenya mu Rwego rw’Imiyoborere, uruhare rwacu nk’abayobozi bari mu Rugaga rw’abagore mu Mitwe ya Politiki, kugira ngo ibiteganyijwe muri Vision 2050 bizagerweho;
- Ikindi dukwiye kurushaho kumenya ari nacyo mutima w’aya mahugurwa ni Demokarasi y’ubwumvikane twahisemo kugenderaho. Tukamyenya igisobanuro cyayo n’aho itandukaniye n’izi demokarasi zivugwa ku Isi; ibiyiranga n’akamaro kayo; impamvu u Rwanda ariyo rwahisemo, icyo itumariye mu rwego rwa politiki n’imiyoborere, n’ibindi;
- Tuzaganira ku ngamba zo guteza imbere demokarasi y’ubwumvikane n’uruhare rw’Imitwe ya Politiki (by’umwihariko uruhare rwanyu nk’abagore bari mu Mitwe ya Politiki, mu Nzego z’ubuyobozi bwayo);
- Ndifuza kandi ko muri aya mahugurwa mwazarushaho gusobanukirwa imikorere y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo nk’urwego ruteza imbere demokarasi y’ubwumvikane: uko ryavutse, inshingano zaryo, uko kurijyamo no kurivamo bigenda, amahame rigenderaho; Inzego zaryo, icyo ryagezeho, n’ibindi.
Ndatekereza ko nimuganira kuri izi ngingo zose amahugurwa azaba yageze ku Ntego zayo. Nta shiti ko zizagerwaho kuko mufite abahanga bashoboye bateguye ibiganiro, bazabaganiriza.
Reka mbifurize kugira amahugurwa meza, muzayungukiremo byinshi, mwisanzure, mutange ibitekerezo byubaka, bituma dukomeza guteza imbere demokarasi y’ubwumvikane tugenderaho.
Mbifurije amahugurwa meza!