Mw’ijambo rye umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, yasabye Imitwe ya Politiki gukomeza gushyigikira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ku miyoborere myiza n’icyerekezo cy’Iterambere budufitiye,yongera gusaba Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe no gukora cyane kugira ngo turusheho kwigira.

ijambo ryosse umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yagejeje kubari kwirebero:
Nyakubahwa Perezida wa Sena,
Ba Nyacyubahiro mwese muteraniye hano,
Miryango ifite ababo bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Rebero,
Kuri uyu munsi dusoza Icyumweru cy’icyunamo, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki n’Imitwe ya Politiki irigize, twifatanyije n’Abanyarwanda bose twibuka ku nshuro ya 31 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turibuka kandi by’umwihariko abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bazira ubwoko, ibitekerezo byabo bya politiki, kurwanya ikibi no kwanga akarengane.
Aba banyapolitiki twibuka uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu no kwanga akarengane; babikoze baharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose nta vangura.
Turibuka kandi n’izindi nzirakarengane z’Abatutsi zazize ubwoko bwabo zikaba zishyinguye muri uru Rwibutso.
Mu gihe nk’iki, dusubiza amaso inyuma tukareba uruhare rw’ubukoloni mu kwigisha amacakubili n’urwango mu Banyarwanda. Ababiligi bakolonije u Rwanda imyaka isaga mirongo ine, kuva mu 1916 kugeza mu 1962, bahemukiye u Rwanda bikomeye. Muri iyo myaka yose, bashyize imbere inyigisho z’urwango n’amacakubiri yo gutanya abanyarwanda, babacamo ibice, ngo ntibakomoka ahantu hamwe, ngo ntibateye kimwe, n’ibindi bibi nk’ibyo bidashingiye k’ukuri. Batwiciye umuco, basenya indangagaciro z’ubumwe n’ubunyarwanda abakurambere bacu bari baradutoje. Bigishije amacakubiri, arafata ashinga imizi; nta kindi bari bagamije uretse kudutanya kugira ngo bashobore kutuyobora.
Ikibabaje ni uko Ubutegetsi bwo muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bwateye ikirenge mu cy’abakoloni bukomeza umurongo wo kwigisha urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda. Kuva mu mwaka w’i 1959 kugeza mu 1994, Abatutsi baratotejwe, barameneshwa, baricwa kugeza ku mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yabakorewe, bicwa bazira uko Imana yabaremye. Ibyo bikorwa by’ubwicanyi byayobowe n’Amashyaka ya Politiki yari ashingiye ku bwoko, ku isonga hari MDR PARMEHUTU, APROSOMA, MRND, CDR, n’indi. Ishyaka MRND ryihariye ubutegetsi, riyobora ryonyine kugeza mu w’1991 ubwo Leta ya Habyalimana yemeraga ihame ry’amashyaka menshi nyuma yo kwotswa igitutu n’intambara ya FPR – Inkotanyi ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Icyakora ubutegtsi bwa MRND bwakomeje kurangwa n’amacakubiri, ivanguramoko, akarere, kutemera ibitekerezo by’abandi n’ubwicanyi bwa hato na hato. Abatutsi n’abandi bose batavugaga rumwe n’Ubutegetsi bwa MRND barishwe, abandi barameneshwa.

Ba Nyakubahwa mwese muteraniye hano,
N’ubwo twagize ibyago byo kugira abategetsi babi bateguye umugambi wa Jenoside bakanawushyira mu bikorwa, turashima ko u Rwanda rwatabawe n’abana barwo barukunda. Turashimira ingabo zari iza APR, ku isonga Nyakubahwa KAGAME Paul wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside. Mwarakoze kubohora u Rwanda, mwarakoze gutabara abicwaga, mwarakoze guhumuriza abari bihebye.
Turashimira Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki banze akarengane bagahagurukira kurwanya ingoma y’Igitugu, rwari urugamba rutoroshye ari nayo mpamvu bamwe bahasize ubuzima, tukaba twaje kubibuka, kubunamira, tukabaha agaciro bakwiye.
Twe abanyapolitiki bariho muri iki gihe ndetse n’abazaza, dufite inshingano yo gukomeza gutoza abayoboke bacu n’abandi Banyarwanda muri rusange, kubana neza mu mahoro, tugakomeza kubumbatira ubumwe twahoranye, tukaba intangarugero mu byo dukora byose, tugaharanira imiyoborere myiza. Turasabwa kunga ubumwe tukarwanya uwo ari wese washaka kudusubiza inyuma.
Twahisemo kuba umwe no gukora politiki ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu. Ayo mahitamo y’Abanyarwanda mu rwego rwa politiki niyo atuma Igihugu cyacu gitekanye, kandi umusaruro urigaragaza. Mfashe urugero rwa hafi, mu mwaka ushize wa 2024, twagize amatora ya Perezida wa Repubulika, Abadepite n’Abasenateri. Ayo matora Imitwe ya Politiki n’Abanyapoliti twarayitabiriye, igishimishije kurushaho ni uko twayakoze mu mahoro no mu mutekano usesuye. Uyu munsi tukaba dufite abayobozi bitorewe n’abaturage. Ndagira ngo menyeshe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki rwatumiwe mu iki gikorwa ko muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri atariko byari bimeze, amatora yarangwaga n’imvururu, amahane, gusenya no kwica.
Mfatiye nanone ku matora y’umwaka washize wa 2024, twagize abanyamahanga baje gukurikirana imigendekere yayo, mu Nzego zasuwe n’abo bashyitsi bo mu mahanga, harimo n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Twakiriye abashyitsi benshi, banyuranye. Bimwe mu bibazo batubazaga, wasangaga bibaza impamvu dutekanye kandi turi muri bihe byo kwiyamamaza (campagne). Bati ‘turagenda ahantu hose tugasanga abantu batuje’, abajya kwiyamamaza nabo barakora ibikorwa byabo ntawe ubasagarira. Igisubizo bahabwaga ni uko mu Rwanda twahisemo gukora politiki yubaka, politiki itanga amahoro, politiki yemera ibitekerezo bitandukanye, twahisemo demokarasi y’ubwumvikane n’ubworoherane. Twahisemo politiki abantu bashobora gukora ibikorwa bya politiki ariko n’ubundi buzima bw’Igihugu bugakomeza. Twahisemo politiki ituma abantu basangira ubutegetsi nta kwikubira. Twahisemo politiki ishyira imbere inyungu z’umuturage, Abanyarwanda bakagira imibereho myiza, bagatera imbere. Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza.
Yanashimangiye kandi kwamagana ku mugaragaro, ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda aho yagize ati:
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere u Rwanda ruherereyemo, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) hagaragara ibikorwa by’urwango n’ubwicanyi bikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi bavuga ikinyarwanda. Ikibabaje cyane ni uko ibyo bikorwa bishyigikirwa kandi bigaterwa inkunga n’Ubuyobozi bwa DRC ndetse na bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga. Kwibasira igice kimwe cy’abaturage bakicwa bazira uko baremwe ni umugambi wa jenoside ukwiye kwamaganwa na buri wese ku isi.
Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda twongeye kwamagana ku mugaragaro, ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Turamagana kandi ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bishishikajwe no gufatira u Rwanda ibihano n’abayobozi barwo aho kureba uruhare rutaziguye bagize mu kwigisha urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.
Ndasoza nsaba Imitwe ya Politiki gukomeza gushyigikira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ku miyoborere myiza n’icyerekezo cy’Iterambere budufitiye. Ndasaba Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe no gukora cyane kugira ngo turusheho kwigira.
U Rwanda ni urwacu, ntawundi uzaruteza imbere ni twe ubwacu (Abanyarwanda).
Rubyiruko bana bacu, mufite Igihugu cyiza, mufite ubuyobozi bubakunda, bubifuriza ibyiza, mwirinde uwo ari we wese washaka kubazanamo amacakubiri. Ndabashikariza gukomeza gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere. NDI UMUNYARWANDA izakomeze kutubera umurongo wa politiki twese tugenderaho.
Dukomeze Kwibuka, Twiyubaka,