Ijambo ry’Umuvugizi w’ihuriro asoza ayamahugurwa yabwiye abitabiriye ayamahugurwa y’iminsi ibiri :

Mwiriwe !
Tugeze ku musozo w’amahugurwa yacu twatangiye ejo, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti: Demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rwahisemo: uko yumvikana n’akamaro kayo.
Muri aya mahugurwa twaganiriye ku:

Mahame y’imiyoborere u Rwanda rugenderaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twabonye ko ayo mahame arimo kubungabunga ubusugire bw’Igihugu; kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; kurwanya Jenoside n’ihakana ryayo; kubaka Leta igendera ku mategeko, gusangira ubutegetsi; gushingira ku bitekerezo bya politiki binyuranye; guteza imbere umuco w’ibiganiro n’ubwumvikane muri politiki; kudaheza; guteza imbere imibereho myiza; kurwanya ruswa n’akarengane, n’ibindi.
Twaganiriye kandi kuri demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rugenderaho n’impamvu ariyo rwahisemo. Twasobanuriwe ko demokarasi y’ubwumvikane ari uburyo bw’imiyoborere, bushyira imbere umuco w’ibiganiro, koroherana, kudaheza, gusangira ubutegetsi, gushyikirana hagati y’Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki, ndetse n’ibindi byiciro by’abantu muri sosiyete (cga mu Gihugu), hagamijwe kugera ku bumwe rusange bw’Igihugu (Cohesion nationale).
Twasanze iyi demokarasi ari yo yari ikwiye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko twari dukeneye ituze mu rwego rwa politiki kugira ngo no kuyobora Igihugu bishoboke.
Twaganiriye nanone ku nshingano n’imikorere y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Twabonye ko iri Huriro ari Urwego rwa Leta rufite inshingano yo guteza imbere demokarasi ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu. Twashimye uburyo iri Huriro rikora, kuko riha amahirwe n’uburenganzira bungana Imitwe ya Politiki yose irigize, haba mu gushyiraho ubuyobozi bwaryo ndetse no muri za gahunda nyongerabushobozi ritegurira abayoboke b’Imitwe ya Politiki.
Mu kanya mumaze kugaragaza ibyo mwaganiriyeho mu matsinda, birimo imbogamizi zikibangamiye imiyoborere myiza mu Rwanda, n’ingamba zafasha mukuzivanaho. Mwatanze inama zafasha mu gukomeza guteza imbere demokarasi y’ubwumvikane mu Rwanda.
Mwagaragaje ko demokarasi y’ubwumvikane ishyira imbere inyungu rusange aho kureba gusa inyungu z’abantu ku giti cyabo. Mwashimye ko demokarasi y’ubwumvikane mu Rwanda ituma abantu batishishanya, bagakorera hamwe, hakaboneka ituze muri politiki.
Biragaragara ko hari icyo mwungukiye muri aya mahugurwa, ari nayo mpamvu mu byo mwiyemeje, harimo:
- Gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rwahisemo;
- Kwegera abandi bayoboke b’Imitwe ya Politiki n’abaturage muri rusange kugira ngo basobanurirwe amahame y’imiyoborere y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
- Gukomeza guca akarengane ako ari ko kose kuko kabuza abantu uburenganzira bwabo;
- Kuba intangarugero ku bandi baturage duturanye;
- Kongera imbaraga mu kwigira, kwitabira umurimo, abantu bakarwanya ubukene, kuko butuma batigirira icyizere;
- Gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo, tugatoza abana bacu indangaciro z’ubumuntu n’ Ubunyarwanda.

Reka nsoze mbisabaira, nk’abayobozi b’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki, mwitabiriye aya mahugurwa:
Ndabashishikariza kujya mukurikira mukagira amakuru ahagije kuri politiki na gahunda z’Igihugu. Umunyapolitiki arangwa no kugira amakuru nyayo ku bibera mu Gihugu cye kandi akabigiramo uruhare.
Gukomeza kwihugura mugasobanukirwa amahame y’imiyoborere na demokarasi y’ubwumvikane.
Ibyo mwasabye Ihuriro, natwe tuzabyitaho, hakurikijwe amikoro.
Muri rusange nsanga aya mahugurwa yarageze ku musaruro twari tuyategerejeho.
Mbifurije gusubira mu ngo zanyu neza!