Inteko Rusange y’ishyaka PS Imberakuri ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba

Ishyaka PS Imberakuri ryageneye amahugurwa abarwanashyaka baryo bo mu Nntara y’uburengerazuba agendanye n’imyitwarire y’abarwanashyaka baryo mu bihe byo kwiyamamaza n’iby’amatora.


Amahugurwa yabereye mu Karere ka Karongi yitabirwa n’abarwanashyaka baturutse mu turere twose tugize Intara y’uburengerazuba. Baganirijwe na Depite MUKABUNANI Christine Perezida w’ishyaka PS IMBERAKURI.
Kubirebana n’imyitwarire igomba kuranga abarwanashyaka ba PS Imberakuri ,mu bihe twitegura byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu n’aya abadepite ateganyijwe muri nyakanga 2024, Depite MUKABUNANI Christine yibukije abarwashyaka ko bagomba kubanira neza abandi bo muyindi mitwe ya politike mugihe cyo kwiyamaza no mu gihe cyo gutora.

Abarwanashyaka ba PS Imberakuri bavuga ko biteguye neza amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika ndetse bamwe mu bagaragaje ubushake bwo kuzahagararira ishyaka muri ayo matora, bavuga ko biteguye kuzazana impinduka nziza

Amahugurwa yasojwe Depite MUKABUNANI Christine Perezida w’ishyaka PS IMBERAKURI,abibutsa kuzatora neza mu mahoro n’umutuzo ,batangiza impapuro z’itora n’ibindi byose byabangamira amatora muri rusange.