UMUHANGO WO GUSOZA ICYUMWERU CY’ICYUNAMO NO KWIBUKA ABANYAPOLITIKI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.Rebero, tariki ya 13 Mata 2025


Mw’ijambo rye umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, yasabye Imitwe ya Politiki gukomeza gushyigikira Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ku miyoborere myiza n’icyerekezo cy’Iterambere budufitiye,yongera ...

IHURIRO RY’IGIHUGU NYUNGURANABITEKEREZO RY’IMITWE YA POLITIKI RYAHUGUYE,ABAYOBOZI B’URUGAGA RW’ABAGORE RUSHAMIKIYE KU MUTWE WA POLITIKI MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA.








BAHUGUWE KURI DEMOKARASI Y’UBWUMVIKANE N’AKAMARO KAYO.









Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro atanga ikiganiro kubitabiriye amahugurwa.



“Demokarasi y’Ubwumvikane u Rwanda rugenderaho niyo yari ikwiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatuts ...

UMUVUGIZI W’IHURIRO YASOJE AMAHUGURWA Y’ABAGIZE URUGAGA RW’ABAGORE RUSHAMIKIYE KU MUTWE WA POLITIKI MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA.


Ijambo ry’Umuvugizi w’ihuriro asoza ayamahugurwa yabwiye abitabiriye ayamahugurwa y’iminsi ibiri :









Mwiriwe !



Tugeze ku musozo w’amahugurwa yacu twatangiye ejo, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti: Demokarasi y’ubwu ...

Abo turi bo

Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka b’Ishyaka PS Imberakuri, nshuti mwese,

Kuva mu mwaka wa 2009, Ishyaka PS Imberakuri  rishingwa, ryaharaniye kwerekana ibitagenda neza mu gihugu cy’u Rwanda byerekeranye n’imibereho myiza y’abaturage,  rigatanga umuti n’ibisubizo ibintu byakorwamo kugira ngo igihugu cyacu kigere ku majyambere.

Twaharaniye kandi tuzakomeza guharanira ko Demokarasi itera imbere mu gihugu, abanenga bakabikora neza mu bworoherane nta mvururu zishobora guhutaza umudendezo n’ituze rusange by’abanyarwanda, kandi habumbatirwa ibyiza byagezweho.

  • Duharanira Ubutabera kuko twemera ko umuntu wese akwiye kureshya n’undi imbere y’amategeko. Hakwiye kurushaho kubaho amategeko ahana abakoze ibyaha, akarenganura n’abarengana nta marangamutima abayemo.

Ibyo Ishyaka PS Imberakuri ryibandaho:

  • Hagomba gukomeza kubaho ikemurampaka ryerekeranye n’imitungo cyane cyane itimukanwa nk’amasambu, inyubako n’ibindi ku buryo bunogeye umuturage.
  • Urwego rw’umuvunyi rukwiye kurushaho kwegera abaturage kugera aho batuye kugira ngo barugezeho ibibazo by’akarengane bafite.
  • Abaturage bakwiye guhora basobanukirwa n’amategeko atorwa n’Inteko Ishinga Amategeko kuko akenshi umuntu akora icyaha kubera kutamenya neza ko hari amategeko abihanira, ndetse  abantu ntibamenye n’uburenganzira bwabo.
  • Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ikwiye kwegera abaturage ikumva ibibazo byabo kuko usanga iyo barenganyijwe n’abayobozi batabona urundi rwego bakwitabaza. Ikwiye kujya kandi kenshi mu magereza no mu makasho yose ya polisi kureba ko abafungiye mo bahabwa ubutabera nyabwo.
  • Tuzaharanira ko mu bihano biteganyirizwa ibyaha bisanzwe hajyamo n’igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (T.I.G) kandi kigashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Dushishikariza abanyarwanda kumenya no gushyira mu bikorwa amahame remezo ateganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’U Rwanda.

  • Duharanira Urukundo hakabaho kwiyunga, kwicuza, gusaba imbabazi no kubabarirana, bityo tukibagizanya ibikomere twatewe na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ishyaka PS Imberakuri ryibanda ku :

  • Gukomeza gushishikariza abanyarwanda kurushaho kugira umuco wo gukundana no kwihanganirana. Mu gihe cy’ibyago, dushishikariza abanyarwanda gutabarana no gufatana mu mugongo.
  • Gusaba ko Inzego z’umutekano zirushaho kujya zitabara kandi zikaba maso igihe cyose.
  • Gushishikariza abaturage ibikorwa by’urukundo bigamije ubuzima bwiza bwa buri wese; kwitabira ubwisugane ubwo aribwo bwose kuko nta mugabo umwe nk’uko umugani w’Ikinyarwanda ubivuga.
  • Guharanira ko abanyarwanda bakomeza kunoza umuco wo kwakira neza ababagana.
  • Kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri ayo ari yose.
  • Gushishikariza abanyarwanda gukora no gushyigikira gahunda yo koroherana no kugira ibiganiro mpaka byubaka igihugu.
  • Duharanira Umurimo kuko kugirango igihugu cyacu gitere imbere bizaturuka ku mbaraga z’abanyarwanda nta munyamahanga uzabigiramo uruhare nk’urw’abenegihugu ubwabo.

Ibyo Ishyaka PS Imberakuri ribyandaho:

  • Dushishikariza abaturage gukora cyane bakibonera iby’ibanze bibatunga bityo umuco wo gusabiriza no gushaka gufashwa igihe cyose ucike burundu,
  • Dushishikariza abaturage korora no guhinga bagamije kwihaza mu mirire ndetse bakanasagurira amasoko. Niyo mpamvu amatungo yose yaba amagufi n’amaremare akwiye kurushaho kororwa. Duharanira ko abanyarwanda bibumbira mu mashyirahamwe kuko abishyize hamwe nta kibananira. Leta ikwiye gufasha abaturage gushinga ayo mashyirahamwe no kumenya kuyacunga neza ku buryo atazabahombera. Ibyo bigakorwa hakoreshwa amahugurwa, hagategurwa n’ingendoshuri nyinshi. Leta ikwiye gufasha abaturage uburyo bwo kuba ba rwiyemezamirimo.
  • Abanyarwanda bakwiye kwigishwa uburyo bwo gufata amazi y’imvura no gukoresha neza amazi y’ibishanga n’inzuzi kugira ngo igihe ikirere cyabuze imvura bajye bayifashisha mu kuhira imyaka bityo amapfa azahere burundu.
  • Dukwiye kandi gutozwa gutera ibiti by’imbuto ziribwa haba ku mihanda minini n’imito ndetse no hagati y’imbibi z’imirima.
  • Kwigisha abaturage uburyo bwo kwikorera ifumbire y’imborera kugira ngo ijye ikoreshwa mu mwanya w’ifumbire y’imvaruganda kuko irahenda kandi ikagundura ubutaka.

Kuva Ishyaka PS Imberakuri ryabaho, ntimwahwemye kuduha inkunga y’ibitekerezo cyane cyane mutugezaho ibibazo abaturage bafite hirya no hino mu gihugu, natwe kandi twagiye tubikorera ubuvugizi uko dushoboye kose. Tuzakomeza gukorana neza, kuganira  no kujya impaka ku byarushaho kubaka igihugu cyacu. Ishyaka PS Imberakuri rikomeje kubashimira icyizere mukomeje kutugaragariza mubinyujije mu butumwa  butandukanye, muduha ibitekerezo kandi munatugezaho ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Harakabaho urukundo, ubutabera n’umurimo.

IMANA IBAHE UMUGISHA KANDI IKOMEZE KUBIDUFASHAMO !!!

Inkuru Nshya

Ishyaka P.S. Imberakuri ryitabiriye igikorwa cyo gukurikirana imigekendekere y’Amatora y’Abasenateri yabaye muri Nzeri 2024

Mu matora y’Abasenateri yabaye muri Nzeri 2024, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya...

Perezida Kagame yageze muri Victoria Falls, Zimbabwe, mu nama ya gatandatu ya Transform Africa, (TAS2023)

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano ijyanye no kubaka ubushobozi bw’abayoboke, ku matariki...

Ubuyobozi bwa PS Imberakuri

Hon. MUKABUNANI Christine

chairperson

Hon.NIYORUREMA Jean Réné

deputy chairperson

Mrs. NYIRAMAJYAMBERE Scholastica

secretary general

MUKAMAZIMPAKA Séraphina

treasurer

Mr. UZARAMA Jean Pierre Célestin

Gender and youth

Twandikire

    Email: info@ps-imberakuri.rw

    Tel: +250 788 679179