IJAMBO RY’IBANZE
Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyakab’Ishyaka PS Imberakuri, nshutiz’u Rwanda mwese,
Kuva mu mwakawa 2009, Ishyaka PS Imberakuri rishingwa, ryaharaniye kwerekana ibitagenda neza mu gihugu cy’u Rwanda byerekeranye n’imibereho myiza y’abaturage, hanyuma rigatanga umuti n’ibisubizo ibintu byakorwamo kugira ngo igihugu cyacu kigere ku majyambere anoze.
Twaharaniye kandi tuzakomeza guharanira ko Demokarasi itera imbere mu gihugu, abanenga bakabikora neza mu bworoherane nta mvururu zishobora guhutaza umudendezo n’ituze rusange ry’abanyarwanda, kandi habumbatirwa ibyiza byagezweho.
- Duharanira Ubutabera kuko twemera ko umuntu wese akwiye kureshya n’undi imbere y’amategeko. Hakwiye kurushaho kubaho amategeko ahana abakoze ibyaha, akarenganura n’abarengana nta marangamutima abayemo.
Ibyo Ishyaka PS Imberakuri rizibandaho:
Hagomba gukomeza kubaho ikemurampaka ryerekeranye n’imitungo cyane cyane itimukanwa nk’amasambu, inyubako n’ibindi ku buryo bunogeye umuturage.

Urwego rw’umuvunyi rukwiye kurushaho kwegera abaturage kugera aho batuye kugira ngo barugezeho ibibazo by’akarengane bafite. Abaturage bakwiye guhora basobanukirwa n’amategeko atorwa n’inteko ishinga amategeko kuko akenshi umuntu akora icyaha kubera kutamenya neza ko hari amategeko abihanira, ndetse abantu ntibamenye n’uburenganzira bwabo. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ikwiye kwegera abaturage ikumva ibibazo byabo kuko usanga iyo barenganyijwe n’abayobozi batabona urundi rwego bakwitabaza. Ikwiye kujya kandi kenshi mu magereza no mu makasho yose ya polisi kureba ko abafungiye mo bahabwa ubutabera nyabwo.
Tuzaharanira ko mu bihano biteganyirizwa ibyaha bisanzwe hajyamo n’igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (T.I.G).
Gushishikariza abanyarwanda kumenya no gushyira mu bikorwa amahame remezo ateganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’U Rwanda; cyane cyane guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.
- Duharanira Urukundo hakabaho kwiyunga, kwicuza, gusaba imbabazi no kubabarirana, bityo tukibagizanya ibikomere twatewe na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Ishyaka PS Imberakuri rizibanda ku :
Gukomeza gushishikariza abanyarwanda kurushaho kugira umuco wo gukundana no kwihanganirana. Mu gihe cy’ibyago, tuzashishikariza abanyarwanda gutabarana no gufatana mu mugongo. Inzego z’umutekano zikwiye kurushaho kujya zitabara kandi zikaba maso igihe cyose.
Dushishikariza abaturage ibikorwa by’urukundo bigamije ubuzima bwiza bwa buri wese; kwitabira ubwisugane ubwo aribwo bwose kuko nta mugabo umwe nk’uko umugani w’Ikinyarwanda ubivuga.
Abanyarwanda bakwiye gukomeza kunoza umuco wo kwakira neza ababagana.
Kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda harwanywa ivangura n’amacakubiri ayo ari yose.
Gushishikariza banyarwanda gukora no gushyigikira gahunda yo koroherana no kugira ibiganiro mpaka byubaka igihugu.
Ishyaka PS Imberakuri ryinjiye mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira umuco wo kuganira no gushaka gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu.
Abayobozi bagomba kurushaho kumva ko bafite inshingano zo gukunda abaturage kugira ngo barusheho kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo, no gusabana nabo bikaba umuco. Mu gihe hari gahunda za Leta nshya zigomba gukurikizwa, abayobozi bagomba kwegera abaturage bakabiganira ho bakumvikana uko ibintu bigomba gukorwa, aho kugira ngo umuturage akore gahunda ze ubuyobozi bumurebera nabirangiza baze babisenye kandi aba yarabikoze bamureba, ukabona barasa no kumutega kugirango babone uko bamuhana cyangwa bamwangiriza.Niyompamvu Ishyaka PS Imberakuri riharanira ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butandukana n’ubuyobozi bw’imitwe ya politiki kuko iyo bifatanyijwe n’umuntu umwe usanga akorera umutwe wa politiki we kurusha uko akorera abaturage bose, hakavamo kubogama ku nyungu zimwe na zimwe zigomba kubonwa na buri wese hatitawe ku mutwe wa politiki akomokamo.
Ishyaka PS Imberakuri riharanira ko igihe hari impamvu yo kwimura abaturage, hajya habanza gutangwa ingurane yabazwe neza hakurikije agaciro k’ibikorwa n’ubutaka byanyir’uwomutungo, kandi Leta ikamwereka aho yerekeza kugira ngo akomeze ubuzima neza adahungabanyijwe.
- Duharanira Umurimo kuko kugirango igihugu cyacu gitere imbere bizaturuka kumbaraga z’abanyarwanda nta munyamahanga uzabigiramo uruhare nk’urw’abenegihugu ubwabo.
Ibyo Ishyaka PS Imberakuri rizibandaho:
Tuzashishikariza abaturage korora no guhinga bagamije kwihaza mu mirire ndetse bakanasagurira amasoko. Niyompamvu amatungo yose yaba amagufi n’amaremare akwiye kurushaho kororwa. Duharanirako abanyarwanda bibumbira mu mashyirahamwe kuko abishyize hamwe nta kibananira. Leta ikwiye gufasha abaturage gushinga ayo mashyirahamwe no kumenya kuyacunga neza ku buryo atazabahombera. Ibyo bigakorwa hakoreshwa amahugurwa, hagategurwa n’ingendoshuri nyinshi. Leta ikwiye gufasha abaturage uburyo bwo kuba ba rwiyemezamirimo.
-Abanyarwanda bakwiye kwigishwa uburyo bwo gufata amazi y’imvura no gukoresha neza amazi y’ibishanga n’inzuzi kugira ngo igihe ikirere cyabuze imvura bajye bayifashisha mu kuhira imyaka bityo amapfa azahere burundu.
-Dukwiye kandi gutozwa gutera ibiti by’imbuto ziribwa haba ku mihanda minini n’imito ndetse no hagati y’imbibi z’imirima.
Kuva Ishyaka PS Imberakuri ryabaho, ntimwahwemye kuduha inkunga y’ibitekerezo cyane cyane mutugezaho ibibazo abaturage bafite hirya no hino mu gihugu, natwe kandi twagiye tubikorera ubuvugizi uko dushoboye kose.Ubu noneho muduhundagaze ho amajwi kugirango tugire imyanya ihagije mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bityo turusheho gukosora no gushyira mu buryo ibitagenda neza mu gihugu dufatanyije namwe mwese.
PS Imberakuri iharanira ko imibereho ya mwarimu igenda neza, agahembwa umushahara uhwanye n’impamyabushobozi ye kandi ujyanye n’ibiciro biri ku isoko. Umwana wa mwarimu akwiye kwiga atishyura mu ishuri umubyeyi we amuhitiyemo kugirango agaciro ke kagaragare muri sosiyete nyarwanda kandi arusheho kwishimira akazi akora kuko‘agahimbaza umusyikaba mu ngasire’.
-Mu buzima, hakwiye gusubizwaho ishuri ryigisha ubuforomo mu mashuri yisumbuye kugirango abakora uwo murimo babe barawutojwe hakiri kare bityo bawukunde bazabone kuwukora neza bawitangira, batawukora bahatiriza. Ubwisungane mu kwivuza bukwiye gukorana n’amafarumasi kugirango ufite ubwo bwisungane ajye ashobora kugura imiti atishyuye ijana ku ijana kuko akenshi iyo miti iba ihenze.
Banyarwandakazi, banyarwanda rero ntituzabatenguha, tuzabatumikira kuko tuzajya tubageraho buri gihe tuganire, duhane ibitekerezo, bityo ibitekerezo, ibyifuzo, inama n’ibibazo byose duharanire ko bishyirwa mu bikorwa.
Mu myaka itanu iri imbere (2018-2023), Ishyaka PS Imberakuri rizabagaragariza ko umusanzu waryo ari indashyikirwa mu kubaka igihugu cy’u Rwanda.
Tubaye tubashimiye Banyarwanda mwese icyizere muzatugirira muri ayamatora azaba muri Nzeri 2018.
Harakabaho urukundo, ubutabera n’umurimo.
IMANA IBAHE UMUGISHA KANDI IZABIDUFASHEMO !!!
Se
MUKABUNANI Christine #
Umuyobozi wa PS Imberakuri