Ikoranabuhanga ryatumye imirimo y’Ishyaka ikomeza mu gihe cya Covid-19

Ikoranabuhanga ni imwe mu nzira zatumye Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeza kwegera abarwanashyaka baryo muri iki gihe U Rwanda n’Isi bihanganye ni cyorezo cya Covid-19 mu rwego rwo guhugurana ku mirongo migari y’ishyaka no gukangurira abarwanashyaka baryo kwirinda Covid-19.
Ibi ni ibitangazwa na Visi Perezida wa PS IMBERAKURI Hon.Niyorurema Jean Rene mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Le Matin d’Afrique.
Uyu muyobozi avuga ko Ishyaka ryakomeje gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukomeza kwegera abarwanashyaka baryo mu kabagezaho amakuru mashya, kungurana ibitekerezo no gushaka abandi bashya kuko ishyaka riba rigomba kwaguka .
Agira ati" Muri iki gihe guhuriza hamwe abantu bitashobokaga kubera ingamba Leta yari yashyizeho zo kwirinda Covid-19 Twe nk’ishyaka ntabwo twaryamye ahubwo twakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga dukomeza kungurana ibitekerezo n’abarwanashyaka bacu aho bari hose mu gihugu".
Akomeza avuga ko n’ubwo ubu buryo bw’ikoranabuhanga butari bworoshye ariko ko bafite amahirwe kuko mu ishyaka rya PS IMBEREKURI abarigize benshi ari urubyiruko bityo ko byoroshye cyane kuba bakoresha mudasobwa, telefone zigezweho( Smart Phone ) mu rwego rwo gukomeza guhugurana no guhanahana amakuru ari nako haboneka n’abandi bayoboke bashya binjira mu Ishyaka.
Hon.Niyorurema yakomoje kungaruka za Covid-19 avuga ko zizasiga igihombo kinini ku ishyaka kuko abarwanashyaka aribo mbaraga kandi abenshi muri bo bakaba barahuye nizo ngaruka kuko muri bo harimo abacuruzi, abafite amahoteli, nibindi byinshi byagizweho ingaruka niki cyorezo ariko ko bagomba gukomeza kurwana urugamba.
Ishyaka PS IMBERAKURI mbere y’uko hagaragara umuntu wa mbere wa nduye Covid-19 rikaba ryari ryafashe umurongo wo guhugura abarwanashyaka baryo uburyo bwo kuyirinda dore ko ubwo minisiteri y’ubuzima yatangazaga umurwayi wa mbera mu Rwanda abayobozi batandukanye b’ishyaka bari mu karere ka Ngororero batanga amahugurwa na makuru y’ibanze kucyorezo cya Covid-19.
B.Thomas