Ishyaka PS Imberakuri ryishimiye iyongerwa ry’umushahara wa mwarimu

Ishyaka PS Imberakuri ryishimiye imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 28 Mutarama 2019 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame. Imwe mu myanzuro yafashe hari ukongerera abarimu umushahara wa10% kuwo bari basanzwe bahembwa.

Ibi bikonzwe nyuma y’amezi make iri shyaka ryinjiye mu Inteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda, umutwew’abadepite.

Mukabunani Christine ,Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, avuga ko mu Ishyaka ayoboye bashimishijwe n’intambe Leta iteye.

Agira ati:’’Ishyaka PS Imberakuri rishimishijwe n’uko guverinoma yemeje ko umushara wa mwarimu uzongerwa ,iyi ikaba ari intangiro tukaba twizeye ko uko ubushobozi bw’igihugu buzagenda bwiyongera ariko mwarimu nawe azajya azamukana nabwo”.
Akomeza avuga ko yizeye ko n’ibindi bitecyerezo bindi by’ishyaka bizagenda bishyirwa mu bikorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Bimwe mu byo ishyaka PS Imberakuri isaba kugirango ubuzima ba mwarimu bwitabweho, ni ukuzamurirwa umushahara ukagendana n’ibiciro biri ku isoko.

Ikibazo cy’umushahara muto w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho cyane, aho abenshi bagaragazaga ko kiri mu bidindiza ireme ry’uburezi, kuko mwarimu ajya kwigisha afite ibibazo by’imibereho bigatuma adakora uko byagakwiye.

Ni kenshi abarimu bakunze kumvikana basaba ko iki kibazo cyakigwaho, none Guverinoma yasubije icyifuzo cyabo .
Ubusanzwe umwarimu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cy’amashuri yisimbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, ufite impamyabumenyi y’ icyiciro cyambere cya kaminuza (A1) agahembwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe ufite impamyabumenyi ya (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

Iki cyemezo cyo kwongera umushahara kizatangira guhera muri Werurwe uyu mwaka.
Na none Inama y’Abaminisitiri yemeje politike, gahunda n’ingamba bikurikira:
Gusuzuma ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku banyeshuri n’abarimu bo mu nzego zose z’uburezi uretse amashuri y’incuke n’ay’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza;
Kunoza imicungire y’abarimu: uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, itarambere ryabo no kubakurikirana;
Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza;
Gahunda y’uko abarimu bazamurwa mu ntera.

Nkuko bitangazwa n’Ishyaka PS Imberakuri, ibi byose bije ari igisubizo ku byo ryifuje kuva ryashingwa, ritahwemye guharanira.
Banganiriho Thomas