Abadepite batanu b’u Rwanda ntibemerewe gusubira muri EALA

U Rwanda rwatangiye gutoranya abadepite icyenda bagomba kuruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), aho batanu mu basanzwe baruhagarariye batemerewe kongera kwiyamamaza kuko barangije manda ebyiri bagenerwa n’itegeko.

Abadepite batemerewe kwiyamamaza ni James Ndahiro wari uhagarariye abafite ubumuga, Patricia Hajabakiga wo muri FPR, Straton Ndikuryayo wari uhagarariye urubyiruko, Valerie Nyirahabineza wari uhagarariye abagore na Odette Nyiramilimo wo mu ishyaka PL.

Abemerewe kongera kwiyamamaza ni; Martin Ngoga wo muri FPR, Oda Gasinzigwa wo muri FPR, Pierre Céléstin Rwigema wo muri FPR na Dr. François Xavier Kalinda wo mu ishyaka PSD..

Itangazo rya Komisiyo y’igihugu y’amatora rivuga ko abakandida bashaka kwiyamamaza mu byiciro byihariye [urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga], batanga kandidatire zabo bitarenze kuwa 28 Mata 2017 naho abo mu mitwe ya politiki bakazitanga bitarenze kuwa 15 Gicurasi 2017.

Gutanga lisiti n’imyirondoro y’abakandida bigomba kuba byagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko bitarenze kuwa 17 Gicurasi 2017.

Ibigenderwaho mu gutanga abakandida

Itegeko rigena ko umukandida w’u Rwanda muri EALA atagomba kuba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, mu bagize Guverinoma cyangwa umukozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cy’amatora.

Icyakora uri muri izo nzego ashobora kwiyamamaza abanje guhagarika by’agateganyo imirimo ye. Iyo adatowe asubira mu mirimo ye nta nzitizi.

Umuryango wa FPR-Inkotanyi n’imitwe ya politiki yishyize hamwe nayo, batanga abakandida umunani; Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), ritanga abakandida babiri n’Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) rigatanga abakandida babiri.

Inama y’Igihugu y’abagore itanga abakandida babiri, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko igatanga abakandida babiri n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga igatanga abakandida babiri.

Iri tegeko rigena ko Umuryango FPR Inkotanyi n’Imitwe ya politiki yishyize hamwe nawo, igira abadepite bane muri EALA naho PL, PSD, icyiciro cy’urubyiruko, Abagore n’Abafite ubumuga bakagiramo umudepite umwe umwe.

Uko gutorerwa guhagararira u Rwanda muri EALA bikorwa

Itegeko rigena ko itora ry’Abadepite b’u Rwanda muri EALA ritegurwa kandi rikorwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteraniye mu nama imwe, iyobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yaba adahari ikayoborwa na Perezida w’Umutwe wa Sena.

Itora rikorwa mu ruhame ku buryo butaziguye mu nama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi yateranye ari nayo igize inteko itora. Buri cyiciro gitorerwa ku rupapuro rwihariye. Itora rikorwa mu ibanga kandi amajwi y’abahari akabarurirwa hamwe.

Abadepite b’u Rwanda muri EALA batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Nibura 30% byabo bagomba kuba ari
abagore.

Uhereye ibumoso: Depite Valerie Nyirahabineza, James Ndahiro, Patricia Hajabakiga, Odette Nyiramilimo na Straton Ndikuryayo barangije manda ebyiri muri EALA bemererwa n’amategeko
inkuru dukesha igihe