Abakandida mu matora yo mu Bufaransa

Abakandida n’amashyaka yabo:
Marine Le Pen, Front National

Marine Le Pen ifoto AFP

Yasimbuye se ku buyobozi bw’ishyaka rya Front National muri 2011 maze aza ku mwanya wa gatatu mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wakurikiyeho.
Ibipimo by’amajwi byerekana ko ashobora kuza mu bakandida babiri ba mbere mu kiciro cya mbere cy’amatora ariko akaba yatsindwa mu kiciro cya kabiri.

Emmanuel Macron, En Marche

Emmanuel Macron ifoto AFP

Ku myaka 39 y’amavuko, afite amahirwe yo kuba perezida wa mbere w’Ubufaransa ufite imyaka mike.
Ibipimo by’amajwi byerekana ko aramutse aje muri babiri ba mbere mu kiciro cya mbere ashobora gutsinda Marine le Pen mu kiciro cya kabiri.
Ntabwo ari umudepite kandi ni ubwa mbere yiyamaza mu matora.
Ariko rero yazamutse ku buryo bwihuse muri politiki.
Yubakanye na Brigitte Trogneux wahoze ari umwarimu we akaba anamurusha imyaka 20.
François Fillon, Les Republicains

Jean-Luc Melenchon ifoto AFP

Igihe Bwana Fillon, w’imyaka 62 y’amavuko, ishyaka rye ryamuhitagamo ngo azarihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu, ibipimo by’amajwi byahise byerekana ko ariwe ufite amahirwe menshi yo kuyatsinda.
Ubwo yari amaze gutsinda abakandida bakomeye cyane mu ishyaka rye - Nicolas Sarkozy na Alain Juppe.
Mu nyuma ariko kwiyamamaza kwe kwaramugoye kubera gushinjwa ko umugore we n’abana be bahembwe amafaranga ya leta mu buryo butemewe n’amategeko.

Jean-Luc Mélenchon, La France Insoumise

Jean-Luc Melenchon ifoto AFP

Mu gihe ishyaka ry’abasosiyaliste ridakunzwe cyanzwe mu gihugu, Jean-Luc Mélenchon, w’imyaka 65, akaba agendera ku matwara akaze ya gisosiyalisiti byamuhaye ingufu.
Ari muri bane bafite amahirwe menshi kurusha abandi bakandida.
Anashyigikiwe kandi n’ishyaka ry’abakomunisite.
Avuga ko uko ibicuruzwa bikorwa ubungubu, nuko ubucuruzi n’ubuguzi bikorwa bigomba guhinduka.
Benoît Hamon, Parti Socialiste

Benoit Hamon ifoto AFP

Benoît Hamon wigeze kuba ministri w’uburezi ishyaka rye ryamuhisemo bitagoranye atsinze Manuel Valls wahoze ari ministri w’intebe.
Ariko rero bikomeje kumugora kubona abazamutora cyane cyane kubera abashyigikiye Jean-Luc Mélenchon.
No mu ishyaka rye kandi ntabwo ashyigikiwe na bose.
Afite imyaka 49.
Abandi bakandida basigaye ni bande?
Abandi bakandida batandatu nabo bariyamamaza muri aya matora y’uyu mwaka wa 2017.

Nathalie Arthaud, wo mu ishyaka rya Lutte Ouvrière , Francois Asselineau, wa UPR, Jacques Cheminade, Nicolas Dupont-Aignan wa Debout La France
Nathalie Arthaud, Lutte Ouvrière, 46: avuga ko aharanira inyungu z’abakozi asaba ko batakwirukanwa ku kazi. Ashaka ko abakozi bongererwa imishahara n’amafaranga y’ikiruhuko k’izabukuru.
François Asselineau, Union Populaire Républicaine , 59: ashaka ko Ubufaransa buva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi no mu muryango wo gutabarana wa OTAN.
Jacques Cheminade, 75: nawe ashaka ko Ubufaransa buva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi kandi bukareka gukoresha ifaranga rya Euro.
Nicolas Dupont-Aignan, Debout La France, 55: ashaka ko umuryango w’ubumwe bw’Uburayi uvaho kandi avuga ko ashaka kurwanya yivuye inyuma iterabwoba rishingiye ku ntambara ntagatifu ya Jihad.
Hari kandi na Jean Lassalle na Philippe Poutou
Jean Lassalle, 61: ni umudepite akaba ari n’umukandida wigenga ushaka ko amasezerano hagati y’ibihugu by’Uburayi asubirwamo.
Yigeze kumara iminsi 39 ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara muri 2006 kugirango abakozi 140 batirukanwa ku kazi mu ruganda bakoragamo.
Philippe Poutou, 50: Nouveau Parti anticapitaliste: ashaka ko imyaka y’ikiruhuko k’izabukuru imanuka ikagera ku myaka 60 kandi n’amasaha y’akazi agashyirwa kuri 32 ku cyumweru.