Intwari ni isangira n’abandi ubumenyi ifite- Prof Dusingizemungu

Urubyiruko rukwiye gusangiza ubumenyi rufite abatabufite, kutiharira ubumenyi ngo ni ubutwari.

Abanyeshuri muri UNIK bitabiriye ibi biganiro.Bemezako ubutali bukwiye ku bana b’u Rwanda

Ibi ni byabwiwe urubyiruko rwo muri Kaminuza ya UNIK i Kibungo kuri uyu munsi rwasuweho n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari n’impeta by’ishimwe.

Ubutwari buraharanirwa ni ngombwa ko buri wese aharanira kubugeraho

Prof. Jean Pierre Dusingizemungu Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo yabwiye abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ko gusangiza ubumenyi bafite abatabufite bakanabukoresha mu bikorwa by’ingirakamaro ku gihugu ari ubutwari.

Ati “Icyo uzi manuka ujye mu cyaro ugisangize abandi nabo bakimenye nibwo uba ubaye intwari naho nutabikora uzapfa wibagirane”.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kuganira no gusobanuza abayobozi banyuranye babasuye ngo baganire ku butwari.

Bimwe mubyo babajije ni uko umuntu wiswe intwari biba ari burundu cyangwa se hari igihe ashobora kuvanwa kuri iki cyubahiro.

Janviere Ugizeneza Intumwa yo mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari umpeta n’imidari by’ishimwe yasubije ko uko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo umuntu ashyirwe mu ntwari ari nako gukurwamo bishoboka biciye muri izo nzira.

Ati “Nta mpungenge bikwiye gutera kuko inzira iba yakoreshejwe kugirango abe intwari ni nayo yakoreshwa akurwamo mugihe atitwaye neza”.Ibi biganiro bikaba bikomeje gutangwa hirya no hino mu gihugu.