Hari impinduka zikenewe ngo AU irusheho kugira imbaraga :Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru yerertse abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Africa, ko hari impinduka zikwiye gukorwa kugira ngo Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU) urusheho gukomera no kugira ingufu.Ibyo akaba yabivugiye mu mwiherero wabaye kuri iki cyumweru uyobowe na Perezida Idriss Deby muri Ethiopia.

Perezida Kagame aganira n’Umwami Mohamed VI wa Maroc witabiriye bwa mbere imirimo y’iyi nama

Ibyo abitangaje mu gihe mu nama y’Umuryango wa Afrika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yashinzwe gutegura impinduka zikenewe kugira ngo uyu muryango urusheho kugira imbere.

i Addis Ababa Perezida Kagame ageza iyo Raporo ku bari bitabiriye inama

Perezida Kagame agaragaza ibyavuye mu itsinda ry’impuguke yari yashyizeho ngo zimufashe uwo murimo,Raporo y’ibyo bagezeho ngo yashimwe n’abayobozi n’abakuru b’ibihugu bari muri iyi nama nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Republika.

Hafi mu ma saa tanu zo mu Rwanda, ibiro bya Perezida ‘Village Urugwiro’ byatangaje kuri twitter ko Perezida Kagame yinjiye ahabera umwiherero w’abayobozi bakuru muri Africa agomba gutangarizamo raporo ikubiyemo ibitekerezo (recommendations) by’uko urwego rw’Umuryango wa Africa yunze ubumwe rwavugururwa, kugira ngo rurusheho kugira imbaraga.

Bamwe mu bagejejweho imyanzuro y’iyi raporo

Ibikubiye muri iyi raporo ntibirajya hanze, gusa nk’uko byagarutsweho mu nama ya AU yabereye mu Rwanda mu 2016, Africa ikeneye kwigira mu bukungu ku buryo yabasha kwitera inkunga mu bikorwa by’iterambere, ndetse n’ubwigenge mu kwifatira ibyemezo.