ITEGEKO SHINGIRO RY’ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA (P.S.IMBERAKURI)

ITEGEKO SHINGIRO RY’ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA (P.S.IMBERAKURI)

Abagize Inama Rusange y’Ikubitiro y’Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza ; (P.S. IMBERAKURI)

Bamaze kubona ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemera Amashyaka menshi ;

Bitegereje kandi ibibazo binyuranye biri mu Gihugu muri iki gihe nubwo Leta y’u Rwanda igerageza kubikemura uko ibishoboye ; Bamaze kubona ko Igihugu gikeneye ingufu za bose kugira ngo gitere imbere,

Bakomeje gushimangira ko u Rwanda ruzatezwa imbere n’ibitekerezo binyuranye bishingiye ku mpaka zubaka binyuze mu mashyaka ;

Bateranye i Kigali kuwa 7 Kamena 2009 ; Biyemeje gushinga Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza (P.S. IMBERAKURI) rigengwa n’Itegeko Shingiro rikurikira :

UMUTWE WA MBERE :

INGINGO RUSANGE

Ingingo ya mbere :

Hashyizweho Ishyaka rya Politiki ryitwa “Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza, P.S.IMBERAKURI” mu magambo ahinnye. Mu ngingo zikurikira ryitwa “ISHYAKA”.

Ingingo ya 2 :

Intego z’Ishyaka ni Ubutabera, Urukundo, Umurimo .

Ingingo ya 3 :

Ibendera ry’Ishyaka rirangwa n’umukororombya utambitse mu ibara ry’Umweru ukeye. Ibendera ry’Umukororombya utambitse mu ibara ry’Umweru ukeye risobanura inyabutatu y’Abanyarwanda bagomba gukorera hamwe kandi mu mucyo.

Ingingo ya 4 :

Ishyaka rifite ikirango kigizwe n’ururabyo rwa roza rupfumbatiwe mu kiganza mu ntoki enye igikumwe gisa n’igihagaze. Bikaba bisobanura ubufatanye mu rukundo n’amahoro bizira imbereka.
Ingingo ya 5 :

Icyicaro cy’Ishyaka kiri mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda. Gishobora kwimurirwa ahandi igihe cyose bibaye ngombwa byemejwe na 2/3 by’abagize Inama Nkuru y’Igihugu.

Ingingo ya 6 :

Imigambi y’Ishyaka ikubiye mu ngingo zikurikira :

1. Guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda hashimangirwa ko Abanyarwanda basangira ku buryo bumwe ibyiza by’Igihugu ;

2. Guharanira ko haba igice kinini cy’abanyarwanda babaho mu rwego ruciritse harwanywa ikintu cyose gituma bamwe bagira ibya mirenge abandi bakaba abakene nyakujya ;

3. Guharanira ko impaka ku micungire y’Igihugu byaba umuco mu Banyarwanda bityo kutavuga rumwe na Leta ntibyitwe kwigomeka ;

4. Kubahiriza no kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu ;

5. Guteza imbere ubuhinzi bw’ibiribwa ngandurarugo bityo inzara mu Banyarwanda ikaba amateka ;

6. Guharanira ko ubukungu rw’u Rwanda bwashingira kuri serivisi no ku nganda ntoya n’iziciriritse ;

7. Kurwanya ikintu cyose gituma Umunyarwanda ahunga Igihugu cyamubyaye ;

8. Guharanira ubutabera bwigenga kandi butazarira mu gukemura ibibazo by’abanyarwanda.

UMUTWE WA II :

IBYEREKEYE ABAYOBOKE

IGICE CYA MBERE :

INZEGO Z’ABAYOBOKE

Ingingo ya 7 :

Abayoboke b’Ishyaka bose barareshya kandi buri wese akagira uburenganzira n’inshingano zingana zingana n’iza mugenzi we. Abayoboke b’Ishyaka barimo ibice bibiri :
- Abarwanashyaka basanzwe ;

- Abarwanashyaka b’icyubahiro.
Amategeko Ngengamikorere asobanura neza aho abo barwanashyaka batandukaniye n’aho bahuriye.

IGICE CYA 2 :

KWEMERERWA, IBIRANGA UMURWANASHYAKA, GUSEZERA NO KWIRUKANWA

Ingingo ya 8 :

Ushaka kuba umuyoboke w’ Ishyaka agomba kubahiriza ibikurikira :
1° kuba ari Umunyarwanda ;
2° kuba afite imyaka yo gutora nk’uko biteganywa n’amategeko abigenga ;
3° kuba nta nzitizi afite zimubuza kujya mu Ishyaka ;
4° kwiyemeza gukurikiza ibisabwa byose n’Ishyaka.

Ingingo ya 9 :

Ushaka kuba umuyoboke w‟icyubahiro asabwa kubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 8 ariko si ngombwa ko aba ari Umunyarwanda.

Ingingo ya 10 :

Umurwanashyaka agomba kuba yanditse ku rutonde rw’abarwanashyaka ruri mu bitabo byabugenewe bibitse mu Bunyamabanga Bukuru bw’Ishyaka , hanyuma akazahabwa ikarita y’Ishyaka iriho umukono wa Perezida w’Ishyaka mu rwego rw’Igihugu. Iyi karita ni ikimuranga cy’umurwanashyaka kimuha uburenganzira buteganywa n’Itegeko Shingiro n’andi mategeko agenga Ishyaka.

Ingingo ya 11 :

Gusezera mu Ishyaka bikorwa mu nyandiko cyangwa bikavugirwa mu ruhame imbere y‟urwego Umurwanashyaka abarizwamo.

Ingingo ya 12 :

Igihe cyose Umurwanashyaka atubahirije amategeko agenga Ishyaka cyangwa se iyo akoze amakosa, Ishyaka rishobora gufata icyemezo cyo kumwirukana bishingiye ku buremere bw’ibyo akemangwaho. Uburyo bwo kwirukanwa mu Ishyaka buteganywa n’Itegeko Ngengamikorere.

Ingingo ya 13 :

Hatitawe ku bivugwa mu ngingo ya 47, kwirukanwa kwa Perezida w’Ishyaka byemezwa n’Inama idasanzwe yatumiwe kubera iyo mpamvu bisabwe ku buryo bwanditse na 1/3 by’abagize Kongere y’Igihugu.Icyo cyemezo gifatwa ku bwiganze bwa 2/3 by’abahari.
Mbere yo kugeza ikibazo cyo gusezerera Perezida w’Ishyaka, Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka ibanza kumusaba kwisobanura mu nyandiko, mu ibaruwa yandikiwe na Visi Perezida w’Ishyaka ku rwego rw’Igihugu.

IGICE CYA 3 :

UBURENGANZIRA N’IBISABWA ABARWANASHYAKA

Ingingo ya 14 :

Abarwanashyaka bafite uburenganzira bukurikira :
- Kugira ikarita ibaranga ;
- Gutora mu rwego rw’Ishyaka barimo ;
- Kwamamazwa n’Ishyaka mu myanya yose itorerwa ;
- Kurengerwa n’Ishyaka igihe cyose bahohotewe ;
- Gufata no guhabwa ijambo mu Nama y’urwego rw’Ishyaka babarizwamo.

Ingingo ya 15 :

Abarwanashyaka basabwa :
- Gutanga imisanzu y’Ishyaka nk’uko biteganywa n’amategeko agenga Ishyaka ;
- Kuba indakemwa ;
- Guharanira inyungu z’Ishyaka ;
- Kurengera umurwanashyaka mugenzi we ;
- Kwitabira inama z’Ishyaka.

UMUTWE WA III :

INZEGO Z’ISHYAKA

Ingingo ya 16 :

Ishyaka rigizwe n’inzego ebyiri zikurikira :
- Inzego z’ibanze ;
- Inzego z’Igihugu

IGICE CYA MBERE :

INZEGO Z’IBANZE

Ingingo ya 17 :

Inzego z’ibanze zigizwe n’Intango, Umurenge n’Akarere.

Ingingo ya 18 :

Intango ni urwego rw’Ishyaka rukorera ku rwego rw’akagari. Inzego z’Ishyaka zikorera ku Ntango ni Inteko na Komite by’Intango.

Ingingo ya 19 :

Inteko y’Intango ni rwo rwego rwisumbuye rw’Ishyaka mu rwego rw’akagari .Igizwe n’abarwanashyaka bose batuye mu kagari.

Ingingo ya 20 :

Inteko y’Intango iterana rimwe mu mezi abiri. Ishobora kandi guterana mu nama idasanzwe igihe cyose bibaye ngombwa.

Ingingo ya 21 :

Komite y’Intango ni urwego rw’Ishyaka rushinzwe imiyoborere yaryo mu rwego rw’akagari. Komite y’Intango igizwe na : Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga batorerwa igihe cy’imyaka itatu n’Inteko y’Intango.

Ingingo ya 22 :

Komite y’Intango iterana rimwe mu kwezi n’igihe cyose bibaye ngombwa. Komite y’Intango ifite ishingano zikurikira :
- Guhagararira Ishyaka mu nzego z’Akagari ;
- Gucengeza amatwara y’Ishyaka mu rwego rw’Akagari ;
- Gushaka abayoboke.

Ingingo ya 23 :

Urwego rw’Umurenge ni urwego rw’Ishyaka rukorera ku Murenge. Ruyoborwa n’inzego ebyiri :
Inteko y’Umurenge na Komite y’Umurenge.

Ingingo ya 24 :

Inteko y’Umurenge igizwe na :
- Abagize Komite y’Umurenge ;
- Abagize Komite z’Intango ;

- Abavugarikijyana batuye mu Murenge b’Abayoboke b’Ishyaka.

Ingingo ya 25 :

Inteko y’Umurenge iterana rimwe mu mezi abiri. Ishobora guterana mu nama idasanzwe iyo bibaye ngombwa. Ishinzwe :
- Gukurikirana politiki y’Ishyaka mu rwego rw’Umurenge ;
- Gutora abagize Komite y’Umurenge no kubaha amabwiriza ;
- Gukurikirana imikorere y’inzego z’Intango.

Ingingo ya 26 :

Komite y’Umurenge ni urwego rushinzwe imibereho ya buri munsi y’Ishyaka mu rwego rw’Umurenge ; iterana rimwe mu kwezi n’igihe cyose bibaye ngombwa. Igizwe na :

- Perezida ;
- Visi Perezida ;
- Umunyamabanga.

Ingingo ya 27 :

Abagize Komite y’Umurenge batorerwa imyaka itatu n’Inteko y’Umurenge. Bashobora kongera gutorwa ariko inshuro imwe gusa.

Ingingo ya 28 :

Komite y’Umurenge ifite ishingano zikurikira :
- Gukurikirana imirimo ya buri munsi y’Ishyaka ;
- Gushyira mu bikorwa amabwiriza y’Inteko y’Umurenge ;
- Guhagararira Ishyaka mu nama zatumijwe n’inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge ;
- Kuba umuhuza hagati y’inzego z’Intango n’Inzego z’Akarere.

Ingingo ya 29 :

Inzego z’Akarere ni Inama y’Akarere na Komite y’Akarere.

Ingingo ya 30 :

Inama y’Akarere igizwe :

- Abagize Komite y’Akarere ;
- Abagize Komite y’Umurenge ;
- Ba Perezida ba Komite z’Intango.

Ingingo ya 31 :

Inama y’Akarere ni rwo rwego rufata ibyemezo mu rwego rw’Akarere. Iterana
rimwe mu mezi abiri n‟igihe cyose bibaye ngombwa mu nama idasanzwe. Inama y’Akarere ishinzwe :
- Kugenzura imiyoborere y’Ishyaka mu Karere ;
- Kugenzura imikorere ya Komite y’Akarere ;
- Gutora abagize Komite y’Akarere ;
- Guha amabwiriza Komite y’Akarere ;
- Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Ishyaka ;
- Kwemeza abagomba guhagararira Ishyaka mu myanya itorerwa bakomoka mu Karere.

Ingingo ya 32 :

Komite y’Akarere ni rwo rwego rushinzwe imirimo ya buri munsi y’Ishyaka mu Karere ; iterana rimwe mu kwezi n’igihe cyose bibaye ngombwa mu nama idasanzwe. Igizwe na :

- Perezida ;
- Visi Perezida ;
- Umunyamabanga ;
- Umubitsi.

Ingingo ya 33 :

Komite ya Karere ishinzwe :
- Kuba umuhuza hagati y’inzego z’ibanze n’inzego Nkuru z’Ishyaka ;
- Kwakira imisanzu y’Abarwanashyaka bo mu Karere ;
- Gukora urutonde rw’Abarwanashyaka bo mu Karere ;
- Guhagararira Ishyaka mu nzego z’Akarere ;
- Gushaka Abarwanashyaka cyane cyane mu bavugarikijyana batuye mu Karere.

Ingingo ya 34 :

Abagize Komite y’Akarere batorerwa imyaka itatu n’Inama y’Akarere.Bashobora kongera gutorwa ariko inshuro imwe.

IGICE CYA KABIRI :

INZEGO Z’IGIHUGU

Ingingo 35 :

Inzego z’Igihugu ni Komite Nyobozi, Inama Nkuru y‟Igihugu na Kongere y’Igihugu.

Ingingo ya 36 :

Komite Nyobozi ni rwo rwego rukuru rushinzwe imirimo ya buri munsi y’Ishyaka mu rwego rw’Igihugu.
Igizwe na :

1° Perezida niwe uhagarariye Ishyaka imbere y’amategeko akaba ari nawe muvugizi w’Ishyaka wemewe ;

2° Visi Perezida niwe ushinzwe kureba niba amatwara y’Ishyaka ajyanye n’indangabitekerezo n’imigambi yaryo. Asimbura Perezida igihe cyose adahari ;

3° Umunyamabanga Mukuru niwe ushinzwe guhuza ibikorwa byose by’Ishyaka ;
4° Umubitsi Mukuru niwe ushinzwe imicungire y’imari y’Ishyaka ;

5° Umunyabanga ushinzwe Gender n’Urubyiruko.

Ingingo ya 37 :

Komite Nyobozi iterana rimwe mu kwezi n’igihe cyose bibaye ngombwa Kandi ikayoborwa na Perezida w’Ishyaka mu rwego rw’igihugu. Iyo atabonetse itumizwa kandi ikayoborwa naVisi Perezida .Ubutumire bugomba kugezwa ku bagize Komite Nyobozi hasigaye nibura iminsi ibiri ngo inama iterane.

Ingingo ya 38 :

Abagize Komite Nyobozi batorerwa igihe cy’imyaka itanu na Kongere y’Igihugu gishobora kongerwa. Itegeko Ngengamikorere riteganya ibisabwa kugirango umuntu ajye muri Komite Nyobozi.

Ingingo ya 39 :

Inama Nkuru y’Igihugu ni urwego rwunganira Igizwe na :

1° Abagize Komite Nyobozi ;

2° Abajyanama batanu batorwa na Komite Nyobozi ;

3° Perezida w’Akanama Nkemurampaka ku rwego rw’Igihugu ;

4° Intumwa 3 ziturutse muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali zitorwa na Komite z’Akarere za buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ;

5° Ba Perezida b’Uturere.

Ingingo ya 40 :

Inama Nkuru y’Igihugu ifite ishingano zikurikira :
- Gutegura inama ya Kongere y’Igihugu ;
- Kwemeza ingengo y’imari ;
- Kugena politiki y’Ishyaka ;
- Kwemeza Itegeko Ngengamikorere ryateguwe na Komite Nyobozi ;
- Kugira inama Komite Nyobozi

Ingingo ya 41 : :

Inama Nkuru y’Igihugu iterana rimwe mu
mezi abiri.Ishobora guterana igihe cyose bibaye ngombwa mu Nama idasanzwe. Itumirwa kandi ikayoborwa na Perezida w’Ishyaka yaba atabonetse ikayoborwa na Visi Perezida bishingiye ku burenganzira bwanditse yahawe na Perezida bikamenyeshwa abagize Inama Nkuru y’Igihugu nibura mu minsi ibiri mbere y’uko Inama iba.

Ingingo ya 42 :

Kongere y’Igihugu ni rwo rwego rw’ikirenga rw’Ishyaka rufata ibyemezo bigomba gukurikizwa mu rwego rw’Igihugu na buri murwanashyaka. Kongere y’Igihugu igizwe na

1° Abagize Inama Nkuru y’Igihugu ;

2° Ba Visi Perezida n’abanyamabanga b’uturere.

Ingingo ya 43 :

Kongere y’Igihugu ishinzwe :

- Kwemeza politiki y’Ishyaka ;

- Kwemeza no kuvugurura Itegeko Shingiro ;

- Gutora Komite Nyobozi ;

- Kwemeza umukandida w’Ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 44 :

Kongere y’Igihugu iterana rimwe mu mezi cumi na tanu ariko ishobora guterana mu Nama idasanzwe igihe cyose bibaye ngombwa. Kongere y’Igihugu itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida w’Ishyaka mu rwego rw’Igihugu. Abayigize bagomba kuba bafite ubutumire buriho umukono wa Perezida w’Ishyaka mu rwego rw’Igihugu.

Ingingo ya 45 :

- Akanama nkemurampaka ni urwego rushinzwe gukemura impaka zose hamwe n’amakimbirane ashobora kuvuka haba mu ishyaka ubwaryo, haba se hagati y’ishyaka n’indi mitwe ya politiki.
Akanama nkemurampaka ku rwego rw’igihugu kagizwe n’abantu bane , harimo nibura umugore umwe.
Kuri buri rwego rw’ibanze haba hari abashinzwe gukemura impaka bafasha komite igihe cyose bibaye ngombwa.
Abagize Akanama Nkemurampaka batorwa mu bavuga rikijyana bari mu ishyaka.
Abagize akanama nkemurampaka batorerwa manda y’imyaka itandatu ishobora koongerwa.
Inama z’akanama nkemurampaka zitumizwa kandi zikayoborwa na Perezida w’akanama nkemurampaka mu mezi atatu n’igihe cyose bibaye ngombwa.
Akanama nkemurampaka gafite inshingano zikurikira :
- Kugira inama abagize komite nyobozi,
- Kugenzura imikorere n’imyitwarire y’abagize komite nyobozi,
- Kugenzura imyitwarire y’abayoboke b’Ishyaka,
- Kugarura mu nzira umuyoboke wateshutse ku nshingano, no kumufatira ibyemezo igihe bibaye ngombwa.
- Kunga umutwe wa Politiki waba wagiranye amakimbirane n’Ishyaka , bikurikije amategeko,
- Gukumira icyaha kitaraba,
- Gusobanurira amategeko abayoboke b’Ishyaka.
- Gukora inama mu gihe cyagenwe n’amategeko no guha raporo komite nyobozi y’Ishyaka ku rwego rw’imiyoborere gakoreramo.

UMUTWE WA IV :

INGINGO RUSANGE ZIGENGA INZEGO Z’ISHYAKA

Ingingo ya 46 :

Mbere yo gutangira imirimo, abayobozi b’Ishyaka barahira imbere y’urwego rwabatoye mu ndahiro iteye itya : “ Jyewe kanaka, ndahiriye Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza ; P.S. IMBERAKURI, ko nzatunganya imirimo nshinzwe, ko ntazaca ukubiri n’amahame yaryo,ko nzubahiriza Itegeko Shingiro n’andi mategeko y’Ishyaka, kandi ko nzaharanira iteka icyagirira akamaro Igihugu n’Ishyaka.

Ingingo ya 47 :

Inama z’Ishyaka zitumirwa na Perezida w’urwego Inama iberamo kandi ba Perezida ba za Komite ni nabo ba Perezida b’inzego zifata ibyemezo zabatoye. Inama zisanzwe zitumirwa mbere nibura y’iminsi cumi n’itanu kugira ngo inama ibe.Inama zidasanzwe zitumirwa nibura hasigaye iminsi 5 ngo inama ibe.

Ingingo ya 48 :

Kugirango inama iterane ku buryo bwemewe n’amategeko hagomba kuboneka nibura ubwiganze busesuye bw’abagize urwego rwatumiwe. Iyo uwo mubare udashyitse hatumirwa indi nama mu minsi 15 cyangwa 5 nk’uko bisigurwa mu ngingo ya 46. Icyo gihe inama iraterana igafata ibyemezo batitaye ku mubare w’abahari kandi ibyo byemezo bireba abagize urwego bose inama yabereyemo hatitawe kubahari cyangwa kubadahari.

Ingingo ya 49 :

Mu gihe atagishoboye gukomeza imirimo ye, Perezida w’ishyaka ku rwego rw’igihugu asimburwa na Visi Perezida ukomeza imirimo ye akarangiza manda yari isigaye. Inama Nkuru y’Igihugu ihita itora uwo gusimbura Visi Perezida usimbuye Perezida. Ku bandi, bagize Komite Nyobozi, basimburwa n’abatowe n’urwego rugomba gutora abagize Komite yabuze umuyobizi mu nama y’urwo rwego itumiwe na Perezida wa Komite. Visi Perezida, umunyamabanga, umubitsi n’ushinzwe uburinganire n’urubyiruko ku rwego rw’igihugu badashoboye gukomeza imirimo yabo, ababasimbura batorwa n’Inama Nkuru y’Igihugu bakarangiza manda yari isigaye.

UMUTWE WA V :

UMUTUNGO N’IMARI BY’ISHYAKA

Ingingo ya 50 :

Imari n’umutungo by’Ishyaka bikomoka :

- Ku misanzu y’abarwanashyaka ;

- Ku mpano no kumirage ;

- Ku misaruro inyuranye.

Ingingo ya 51 :

Imisanzu y’Abarwanashyaka iteganywa n’Itegeko Ngengamikorere.

Ingingo ya 52 :

Inama Nkuru y’Igihugu yemeza ingengo y’imari yateguwe na Komite Nyobozi y’Ishyaka.

UMUTWE WA VI :

IBYAHA N’IBIHANO

Ingingo ya 53 :

Ibihano bitangwa hashingiwe ku buremere bw’amakosa. Ibyo bihano ni :

- Kugawa ;

- Kuvanywa ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyaka ;

- Guhagarikwa mu gihe kitarenze umwaka ;

- Kwirukanywa burundu.

Ingingo 54 :

Ibihano bivuzwe haruguru bifatwa n’urwego rwatoye uwakoze icyaha nyuma ya nketi n’imyanzuro yakozwe n’akanama gashinzwe gukemura impaka n’amakimbirane.

Ingingo ya 55 :

Itegeko Ngengamikorere riteganya imitunganyirize y’akanama gashinzwe gukemura impaka n’amakimbirane. Riteganya kandi uburyo ibyaha bihanwa n’ibindi byose bijyanye na byo.

UMUTWE WA VII :

INGINGO ZISOZA N’INZIBACYUHO

Ingingo ya 56 :

Mu gihe Kongere y’Igihugu idashoboye guterana ishingano zayo zikorwa n’Inama Nkuru y’Igihugu.

Ingingo ya 57 :

Iri tegeko Shingiro rishobora gusubirwamo byemejwe na ¾ by’abagize Kongere y’Igihugu.

Ingingo ya 58 :

Ishyaka rishobora guseswa bishingiye ku cyemezo cya Kongere y’Igihugu yatumiwe kubera izo mpamvu. Icyo cyemezo kigomba
gusabwa ku buryo bwanditse na ¾ by’abagize Kongere y’Igihugu. Gifatwa bishigiye ku bwiganze bwa 2/3 by’abahari.

Ingingo ya 59 :

Igihe Ishyaka risheshwe, umutungo waryo uhabwa umuryango w’abagira neza ufitiye akamaro imbaga y’Abanyarwanda wemejwe na Kongere y’Igihugu. Nta murwanashyaka ushobora kwaka cyangwa kwisubiza ibyo yahaye Ishyaka igihe bibaye ngombwa ko riseswa.

Ingingo ya 60 :

Iri Tegeko Shingiro ryatangiye gukurikizwa umunsi ryemejwe n’Abarwanashyaka b’Ikubitiro biyemeje gushinga Ishyaka ry’IMBERAKURI Riharanira Imibereho
Myiza ; P.S. IMBERAKURI. Ryavuguruwe kandi ryemejwe na Kongere y’igihugu y’Ishyaka ry’Imberakuri riharanira Imibereho Myiza P.S. IMBERAKURI yateranye kuwa 28/08/2011 ; Ryavuguruwe kandi ryemejwe n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza yateranye kuwa 08/08/2013.

Bikorewe I Kigali, kuwa 08/08/2013,

MUKABUNANI Christine

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Imibereho Myiza ry’ Imberakuri (P.S Imberakuri)